Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Algeria: Umugabo yabuze mu 1998 none yabonetse mu nzu y’umuturanyi we akiri muzima

Ubuyobozi bwo muri Algeria bwatangaje ko umugabo wari warabuze mu gihe cy’intambara yo mu 1998, yaje kuboneka mu rugo rw’umuturanyi we ari muzima.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Algeria ko uyu mugabo witwa Omar Bin Omran cyangwa Omar B, yari amaze imyaka 26 yarabuze aho byari byarafashwe nk’aho yaba yarishwe cyangwa se akaba yarashimuswe.

Uyu mugabo wabonetse ku buryo butangaje, yabonetse ku wa Kabiri taliki 14 Gicurasi 2024, afite imyaka 45 y’amavuko, nyuma yo gushimutwa n’umuturanyi akamuhisha mu kiraro yororeramo intama mu Majyaruguru ya Algeria mu gace ka Djelfa.

Iyo Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri icyo cyaha, uwashimuswe n’umuturanyi we, kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga ndetse n’abahanga mu by’imitekerereze ya muntu.

Ukekwa gushimuta uyu Omar ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 61 y’amavuko, wahise atabwa muri yombi na Polisi nyuma yo kugerageza gutoroka ariko ntibimuhire.

Aya makuru yamenyekanye biturutse ku muvandimwe w’ukekwaho gukora icyaha cyo gushimuta, nyuma yo kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’amakimbirane ashingiye ku izingura bagiranye.

Umwe mu bayobozi b’urukiko yagize ati: “Taliki 12 Gicurasi 2024, saa mbili za mu gitondo ku isaha y’aho muri Algeria, ni bwo babonye uwari yarashimuswe, witwa Omar Bin Omran w’imyaka 45 y’amavuko, mu rugo rw’umuturanyi we wiswe BA w’imyaka 61 y’amavuko.”

Ibinyamakuru byo muri Algeria byavuze ko Omar wari warashimuswe, yabwiye abamutabaye ko rimwe na rimwe yashoboraga kubona abantu bo mu muryango we, ariko kubera iterabwoba yashyirwagaho n’uwo wamushimuse akumva na bushobozi bwo kubahamagara afite.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!