Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye na Perezida Macron

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa RD Congo, bagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi wabo w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, byatangaje ko Perezida Macron yaganiriye n’aba bakuru b’ibihugu bombi, kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Mutarama 2025.

Muri icyo kiganiro Perezida Macron yagaragaje impungenge ku bikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu nkengero z’Umujyi wa Goma.

Perezida Macron yasabye ko M23 yahagarika imirwano hagasubukurwa ibiganiro mu gihe cya vuba, ndetse yizeza ko yiteguye gutanga ubufasha muri iyi nzira y’amahoro.

Aba bakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro, mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye, ndetse ikaba iherutse gutangaza ko igiye kubohoza Umujyi wa Goma.

Ni mu gihe Leta ya Congo yo yatangaje ko idateze kuganira n’uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye, biba intandaro yo gucika intege kw’ibiganiro bya Luanda, kuko gahunda yo gusinya amasezerano y’amahoro yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi yari iteganyijwe ku wa 15 Ukuboza 2024, yahise isubikwa.

Ingingo y’ibiganiro hagati ya RD Congo na M23 ni imwe mu zari zigize amasezerano yagombaga gushyirwaho umukono, nyuma y’aho umuhuza agaragaje ko ibibazo by’u Rwanda na RD Congo bidashobora gukemuka mu gihe uyu mutwe utarashakirwa igisubizo kirambye, kubera ko buri uko uzajya wubura imirwano bizajya bishinjwa u Rwanda, bityo ugahora ari agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Macron yasabye ko ibi biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RD Congo bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari gishakirwe umuti urambye.

Ibi Perezida Macron yabigarutseho mu kiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola akaba n’umuhuza w’u Rwanda na RD Congo, cyabereye i Paris ku wa 16 Mutarama 2025.

Icyo gihe yabwiye Perezida Lourenço, ati: “Gahunda y’amahoro mwatangije ikwiye gukomeza kandi turasaba ko ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bikomeza. U Bufaransa nk’umufatanyabikorwa wa hafi, bushyigikiye ubwo buhuza n’izo ntambwe z’amahoro.”

Perezida Lourenço yatangaje ko nk’umuhuza, ari gukora ibishoboka kugira ngo intambara zimaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa RD Congo zihagarare ndetse u Rwanda na RD Congo byongere bibane mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *