Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Nyagatare na Kayonza, abantu bane baririye ububani muri kasho za Polisi nyuma yo gufatanwa inzoga itemewe ya kanyanga litiro 1,250.
Muri rusange umutekano wari wifashe neza umunsi ubanziriza ubunani ndetse n’umunsi w’ubunani nyirizina wa taliki ya 01 Mutarama 2025, uretse ibyaha byoroheje byakomotse ku businzi, ibi byatangajwe na SP Hamdun Twizeyimana, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba.
SP Twizeyimana avuga ko habayeho gukubita no gukomeretsa biturutse ku businzi byakozwe inshuro zirindwi, Nyagatare inshuro ebyiri, Bugesera ebyiri, Kirehe rimwe, Rwamagana rimwe na Gatsibo rimwe.
Abantu bane kandi bafashwe na Polisi ku munsi w’ubunani batwaye ibiyobyabwenge by’inzoga itemewe ya kanyanga mu Turere twa Nyagatare na Kayonza bafatanywa litiro 1,250.
SP Twizeyimana yagize ati: “Hafashwe litiro za kanyanga 1,250 mu Turere tubiri, Nyagatare na Kayonza buri hose hafashwe abantu babiri babiri, ubu uko ari bane bafungiye kuri sitasiyo za Polisi muri utwo Turere.”
Ku bunani kandi hafashwe abamotari bane n’abashoferi b’imodoka babiri bari batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Mu Karere ka Bugesera habereye impanuka yoroheje aho imodoka ebyiri zagonganye banyirazo barumvikana birarangira.
Uyu muvugizi wa Polisi yaboneyeho no gusaba Abanyarwanda muri rusange kugabanya kunywa ibisindisha kuko bidatanga umunezero ahubwo bishobora guteza ibindi bibazo.
Ikindi kandi yasabye kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge haba kubitunda cyangwa kubicuruza kuko ubifatiwemo ahanwa n’amategeko.
Ikindi abaturage basabwe kwirinda kwihanira mu gihe habayeho kutumvikana, bakegera ubuyobozi bukabafasha ariko by’umwihariko bagatanga amakuru ku gihe ku hantu hagaragaye amakimbirane cyangwa kutumvikana ku kintu.
Src: Kigali Today