Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Diregiteri aravugwaho kwica umuntu agahita atoroka

Inzego z’umutekano zirimo gushakisha Gatare Jacques uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Nyarupfubire ruherereye mu Karere ka Nyagatare, ukekwaho gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kirebe ho mu Mudugudu wa Rukundo ku wa Mbere taliki 16 Ukuboza 2024 mu gihe cya saa kumi n’imwe za mugitondo.

SP Hamdun Twizeyimana, Uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko Hakizimana Emmanuel w’imyaka 48 y’amavuko, yari asanzwe agura amata n’abashumba ba Gatare bayamwibye.

Bamwe mu bashumba ba Gatare baje kumuha ayo makuru, na we abasaba ko ubwo Hakizimana azaba ahageze bazamuhamagara akaza akirebera.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere Hakizimana akigera mu rwuri rwa Gatare, ngo bahise bamuhamagara araza, afatanyije n’ushinzwe inka ze, bakubita bakoresheje inkoni Hakizimana kugeza apfuye.

SP Twizeyimana yasabye abantu kwirinda umuco wo kwihanira ndetse n’urugomo rujyanye no gukubita no gukomeretsa, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Akomeza avuga ko umuntu ugiranye ikibazo na mugenzi we, akwiye kugana inzego z’ibishinzwe zikabafasha kugikemura aho kwihanira.

Gatare yahise atoroka ariko abashumba be babiri n’undi wa murumuna wa Gatare wari uhari Hakizimana akubitwa, bakaba bahise batabwa muri yombi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!