Kuri uyu wa kabiri tariki 10 nzeri mu ijoro rishyira ku wa gatatu nibwo hateganyijwe ikiganiro mpaka hagati y’uwahoze ari perezida wa leta zunze ubumwe za amerika Donald Trump na visi perezida uriho ubu Kamala Harris. Aba bombi akaba ari nabo bazahatanira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.
Kamala Harris, ni visi perezida wa leta zunze ubumwe za amerika kuva mu mwaka wa 2021 aho yungirije perezida wa leta zunze ubumwe za amerika uriho ubu ariwe Nyakubahwa Joe Biden.
Donald Trump yabaye perezida wa 45 wa leta zunze ubumwe za amerika asimbuye Barack Obama, kuva mu mpera z’umwaka wa 2016 kugeza mu mwaka wa 2020, asimbuwe na Joe Biden.
Donald Trump na Kamala Harris aba bombi bagiye gusekerana nyuma y’amezi abiri n’igice Joe Biden perezida wa leta zunze ubumwe za amerika ananiwe guhangana na Donald Trump mu kiganiro mpaka bituma akuramo ake karenge aharira visi perezida we Kamala Harris. Visi perezida Kamala Harris azaba ahagarariye ishyaka ry’abademokarate mu matora ya perezida wa leta zunze ubumwe za amerika, naho Donald Trump we azaba ahagarariye ishyaka ry’abarepuburike.
Donald na Hariss aba bombi bazamara iminota mirongo icyenda(90) bajya impaka, kandi mu gihe umwe azajya aba ari kuvuga umwe azajya aba yambuwe ijambo muri make indangurura majwi zizajya ziba zifunze. Abasesenguzi baha amahirwe menshi Kamala Harris yo kuba ariwe wakwegukana umwanya wa perezida wa leta zunze ubumwe za amerika mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.