Thursday, December 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Gisagara: Umugore yasobanuye uko yishe umugabo we

Umugore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 34 y’amavuko amukubise ifuni mu mutwe.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko iki cyaha uyu mugore akurikiranyweho, cyabaye mu ijoro ryo wa 28/11/2024 mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gishubi, Akagari ka Nyabitare ho mu Mudugudu wa Mwiba.

Mu ibazwa rye, uregwa yasobanuye ko yari yasangiye n’umugabo we inzoga mu kabari, bagera mu rugo nijoro bagatongana, umugabo akamukubita urushyi nawe agafata agafuni akakamukubita mu musaya.

Icyaha uyu mugore akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n:ingingo ya 107 y’ Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU