Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNgororero: Gitifu w'Umurenge yahuye n'umusore aramunigagura amukizwa n'abaturage

Ngororero: Gitifu w’Umurenge yahuye n’umusore aramunigagura amukizwa n’abaturage

Umusore yahuye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Tuyishime Dieudonné wo mu Karere ka Ngororero, aramutangira aramunigagura amavuna akaguru bakizwa n’abaturage.

TV1 yatangaje ko abaturage bayibwiye ko ibi byabaye mu Cyumweru gishize.

Abaturage bavuga ko bumvishe umuntu utaka, babajije ngo yewe utaka urinde? Bumva umuntu uvuga ngo ninjye Gitifu w’Umurenge, Niko guhita biruka bajya gutabara basanga uwo musore ari hejuru ya Gitifu.

Bivugwa ko abatabaye Gitifu ari abagore batatu, gusa ngo icyo gisambo cyabacikanye telefone ya Gitifu ariko ngo babashije kukimenya kuko gisanzwe cyarabayogoje.

Amakuru avuga ko inzego z’umutekano zashakishije uwo musore wari watorotse maze zimuta muri yombi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!