Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Kaminuza ya Yonsei yahaye Perezida Kagame Impamyabumenyi y’ikirenga

Kaminuza ya Yonsei muri Korea y’Epfo yahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro, akaba yayihawe mu bijyanye n’Imiyoborere Rusange ‘Public Policy and Management’.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 04 Kamena 2024, yavuze ko ari ku nshuro ya kane yari asuye Korea y’Epfo ko ariko aribwo bwa mbere yari asuye Kaminuza ya Yonsei.

Yagize: “Ndashaka kubashimira ku bw’icyubahiro cyinshi mwampaye ndetse n’igihugu cyanjye, ku bwa Dogitora y’icyubahiro.”

Akomeza agira ati: “Ni ku nshuro ya kane nsuye Korea ariko ni ubwa mbere nsuye ‘Campus’ ya Yonsei, nifuzaga ko umubano wacu warigutangira kare.”

Kaminuza ya Yonsei iri mu zikomeye cyane muri iki gihugu cyamaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi, kuko muri Korea iri muri Kaminuza eshatu zikomeye.

Iyi Kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!