Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

USA: Kingston na Nyina mu Marembo ya gereza

Sean
Kingston yamaze gutabwa muri yombi

Bikomeje kugorana ku bahanzi bakomeye aho uyu na nyina nabo bafashwe na SWAT.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global news, uyu muhanzi akaba yaratariwe muri yombi mu mujyi wa California kuri uyu wa Kane tariki 23-05-2024, hanyuma nyina nawe akaza gufatwa mu gikorwa cya SWAT.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Broward county sheriff, Kingston usanzwe yitwa Kisean Paul Anderson, yafashwe nta kibazo kidasanzwe cyabaye aho i Fort Irwin, muri Calif.

Kingston
Kingston na nyina umubyara batawe muri yombi

NBS 6 South Florida yafashe ifoto yo mu kirere igaragaza aho batakaga urugo rw’uyu mu nyabigwi, aho nyina umubyara w’imyaka 61 y’amavuko Janice Turner agaragara mu mapingu.

Amakuru akaba avuga ko uyu Sean Kingston agomba kubazwa n’urukiko ibijyanye n’ibi byaha ashinjwa by’uko hari ibyo yafashe bya Florida – based company hanyuma akanga gutanga ubwishyu. Ubwo bwishyu ni ubwa sisitemu yo kwidagadura mu rugo. Urwego rwa Broward county sheriff ruvuga ko rutarahamya neza ikiri hagati y’ifungwa, kujyanwa mu nkiko no kuba yafatiwe iwe.

Kingston yanyarukiye ku rukuta rwe rwa instagram atangaza ko abanyamategeko be bari gukurikirana ibyo ibi birego arimo gishinjwa Kandi kugeza Ubu nta cyaha na kimwe cyari cyamuhama.

Yagize Kandi ati,” Abantu bakunda ibibi!” Kandi arongera arandika ati,” Ndi mwiza Kandi na mama wanjye nawe ni uko ”

Uyu mugabo ukunzwe mu muziki wa Leta zunze ubumwe za Amerika no ku isi yose ashinjwa na kompanyi ya Ver Ver Entertainment ko yaguze uburyo rwo kwidagadura (entertainment system) mu kwezi kwa Nzeri kw’umwaka ushize wa 2023, iyi kompanyi yaje kuvuga ko uyu mugabo atubahirije ibyari bikubiye mu masezerano bagiranye.

Nk’uko abarundi babivuga rero uyu Kingston aragirizwa kuba yarishyuye Ver Ver Entertainment amadorari 30,000US$ yonyine mu kwezi kw’Ugushyingo.

Yavuze ko sisitemu y’amajwi ya televisiyo yari ifite agaciro ka US$150,000. Bakaba baramufashe mu gihe yari muri California ategereje kwitabira igitaramo.

Afungiwe i San Bernardino, muri Calif, aho bitegerejwe ko ajyanwa muri Florida.

Muri 2006 nabwo yashinjijwe icyi cyaha aho yagirijwe ubwambuzi b’agera ku US$160,000 ahanishwa gufungwa umwaka n’igice.

Iperereza rirakomeje.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!