Mu gake ka Walese Vonkutu, gaherereye muri Ituri, muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, hamaze ibinsi 3 habera ibitero by’inyeshyamba za ADF, ibitero byahitanye ubuzima bw’abantu 16.
Inyeshyamba za ADF, zigometse ku ubutegetsi bwa Uganda, ni zimwe mu magana y’inyeshyamba zibarizwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kuhateza intambara.
Ibi byabaye kuri uyu wa kane, tariki 18 Werurwe 2024, mu ijoro bibera mu giturage cya Ndimu, muri Teritwari ya Irumu(Ituri).
Uretse aba ngo mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa Gatandatu ku italiki 30 Werurwe 2024, izi nyeshyamba zahitanye abaturage 8, abandi basaga 10 barakomereka, kandi ngo mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, ubwo ingabo za FARDC zakozanyagaho n’izi nyeshyamba, abantu 4, barimo umusirikare wa FARDC bahasize ubuzima.
Nk’uko isoko y’amakuru abitangaza ngo muri gurupoma ya Bundingili muri Zunguluka, irindi tsinda ry’inyeshyamba za ADF zishe abantu 4 barimo abana 3.
Nk’uko abaharanira uburenganzira bwa muntu muri aka gace babitangaza, ngo izi nyeshyamba nyuma yo gukora ibara zatwitse amazu menshi zinashimuta abantu 15.
Bavuga ko bakomeje guterwa impungenge n’ibi bitero byongeye gufata indi ntera binatwara ubuzima bw’abantu, nyamara ngo ibi byose biba mugihe hari gisirikare gihurijwemo ingabo za Congo n’iza Uganda, FARDC-UPDF, muri operation Ushuja kuri Axe ya Komanda-Luna ku muhanda wa 4, bari hano ngo bahangane n’izi nyeshyamba.
Radio Okapi, dukesha iyi nkuru, yatangaje ko kugeza ubu umuvugizi wa Operation Ushuja nta cyo arabitangazaho.