Monday, June 17, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyanza: Babonye umurambo w'umukobwa bikekwa ko yiyahuriye mu cyuzi cya Nyamagana

Nyanza: Babonye umurambo w’umukobwa bikekwa ko yiyahuriye mu cyuzi cya Nyamagana

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 birakekwa ko yiyahuye mu cyuzi cya Nyamagana giherereye mu mudugudu wa Nyamagana A mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko hari umubyeyi watanze amakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023 ahagana i saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (5h30) ko abonye umuntu utazwi yikubita mu cyuzi cya Nyamagana.

Gitifu w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko amakuru bahawe n’uwo mubyeyi ko yabonye ari we wikubita mu cyuzi cya Nyamagana bigakekwa ko yiyahuye.

Yagize ati:“Twamenyesheje RIB yatangiye iperereza”.

Abatabaye bavuze ko umurambo we wari ku nkombe z’icyuzi, akaba yari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko.

Imyirondoro ye inzego z’ubuyobozi zivuga ko itaramenyekana, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Abaturage bavuga ko hari amagambo yari yanditse ku kaboko atabashije gusomeka, icyuzi cya Nyamagana gikunze kugwamo abantu bagapfa baba ari abarikoga cyangwa abiyahuriramo.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!