Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yavuze ko kubera intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, yifatanyije n’Abihayimana gusengera iki gihugu.
Mu mbuga ya Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, niho Papa Francis yabitangarije muri Misa yo ku Cyumweru taliki 25 Gashyantare 2024.
Papa Francis yibanze cyane mu gusengere isi izahajwe n’intambara, cyane intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka itatu n’intambara ya Israel na Hamas muri Palestine.
Muri Misa Papa Francis yanagarutse ku ntambara n’amakimbirane adacogora mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Papa yavuze ko hagomba gushakishwa ibiganiro byubaka, avuga ko akurukira amakimbirane n’intambara biri muri RD Congo.
Yavuze ko ahangayikishijwe n’ibibera muri iki gihugu, yiyemeza kwifatanya n’Abihayimana bagasengera RD Congo.
Hashize imyaka ibiri imirwano ihambaye yongeye kubura mu Burasirazuba bwa RD Congo, ihanganishije M23 na FARDC yifatanyije na Wazalendo, Abacanshuro, ingabo z’u Burundi na SADC.