Yago yakoze agashya katakozwe n’undi muhanzi mbere y’igitaramo cye

Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat umuhanzi Nyarwanda wanamenyekanye cyane nk’umunyamakuru, yakoze agashya ko kuba umuhanzi wa mbere utumiye mu gitaramo cye Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah w’Urubyiruko unafite mu nshingano kwita ku bahanzi.

Minisitiri Utumatwishima, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko uyu muhanzi abaye uwa mbere umutumiye mu gitaramo afite ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023.

Yagize ati: “Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’Ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye mu gitaramo cye ni Yago.”

Yakomeje avuga ko Yago yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Isango, afite n’indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo, mwongereho n’ibindi muzaze tujyane.

Benshi bashimiye Yago ko akomeje gushyira imbaraga mu muziki, banashimira Minisitiri ko akomeje gufasha abafana, anabashishikariza kuzashyigikira Yago mu gitaramo cye.

Yago yatangiye umuziki benshi bamushidikanyaho, ariko kuri ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza, kuri ubu agiye no gushyira hanze Album ye yise ‘Suwejo’.

Yago yamenyekanye mu ndirimbo ze nka Suwejo, Rata, Ni Wane n’izindi.

Iki gitaramo afite kizabera muri Camp Kigali, kwinjira ni ibihumbi 5,000, 10,000, 20,000 na 30,000 Rwf.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *