Saturday, June 15, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROCR7 yasabiwe gukubitwa ibiboko 99

CR7 yasabiwe gukubitwa ibiboko 99

Rutahizamu Cristiano Ronaldo akaba Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal n’ikipe ya Al Nassr muri Arabie Saoudité arasabirwa gukubitwa ibiboko 99 azira gusoma Umunya-Iranikazi.

Uyu mwaka muri Nzeri, ikipe Ronaldo akinira ya Al Nassr yagiye muri Iran mu irushanwa rya Champions League ya Aziya, Asia Champions League ubwo bahuraga n’ikipe ya Persepolis.

Muri urwo rugendo, Cristiano Ronaldo yahuye n’abafana be benshi, barimo n’Umunya-Iranikazi witwa Fatima Hamimi wari ufite n’impano y’ibishushanyo yari yageneye Ronaldo.

Uyu mugore ufite ubumuga bw’ingingo zidakora, ubwo yahuraga na CR7 barahuye baraganira aramuhobera ndetse anamusoma ku rutugu, ibintu bizira muri Iran, iyo ubikoze ku mugore utari uwawe.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Iran biratangaza ko Abanyamategeko muri Iran batanze ikirego mu nkiko z’idini ya Isilamu basabira Ronaldo gukubitwa ibiboko 99 kuko azira guhobera no gusoma umugore w’abandi kandi kizira muri Iran no mu idini ya Isilamu.

Cristiano Ronaldo yasabiwe gukubitwa ibiboko 99

Gusa aba banyamategeko bavuze ko uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or eshanu aramutse asabye imbabazi yababarirwa igihano kikavaho.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!