Nyabihu:Gitifu atawe muri yombi azira kunyereza amafaranga

RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, akekwaho kunyereza amafaranga y’abaturage yo gusana inzu zabo zasenywe n’ibizi.

Gitifu Kabarisa Salomon, akekwaho kunyereza amafaranga miliyoni 6.9 frw, nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubivuga.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yatangaje ko uyu ukekwa afungiye kuri sitasiyo RIB ya Mukamira mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu gihe ukekwa yahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda akekwaho, yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’amafaranga yikubye incuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

SRC:Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!