Umumararungu Solange wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara yitabye Imana.
Amakuru y’urupfu rw’uyu wari Gitifu w’Umurenge, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023.
Abakoranaga na nyakwigendera batangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko yari amaze icyumweru arwaye nyuma yo gukorera impanuka mu bwogero (douche).
Umwe muri bo yagize ati: “Twagize ibyago mugenzi wacu yitabye Imana azize impanuka yo muri douche.”
Bivugwa ko Gitifu Umumararungu yakoze iyi mpanuka agahita ajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali ari na ho yaguye.
Amakuru ahari avuga ko yari amaze iminsi muri koma kandi atigeze yoroherwa mu burwayi bwe nk’uko bivugwa nabo bakoranye.
Umumararungu mbere yo kuyobora Umurenge wa Kibilizi yabanje kuyobora Umurenge wa Ndora, akaba ariwe mugore wenyine wari Gitifu muri aka Kareree.
Nyakwigendera yari umubyeyi w’abana batatu.