Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC:Komiseri wa Polisi ararashwe ahita apfa, havuzwe byinshi.

RDC:Komiseri wa Polisi ararashwe ahita apfa, havuzwe byinshi.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru ya komiseri wa Polisi warashwe ahita apfa kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Kanama 2023.

Uyu Komiseri wa Polisi yitwaga Mikanda Godefroid, yarashwe asanzwe iwe mu rugo ruherereye muri Tshikapa.

Abaturanyi be batuye mu gace ka Kamalenga, baravuga ko bumvishe urusaku rw’amasasu rwabakanguye, bavuga ko ibi byabaye mu saha yo mu rukerera bakomeje bavuga ko binubira ubuke bw’umutekano uri muri aka gace.

Ati “Turinubira ubuke bw’umutekano muke uri mu gace ka Tshikapa, ibintu byarenze abayobozi kandi bimaze gutera impungenge. bigeze aho iki kibazo cyagabanyije icyizere kuri serivisi z’umutekeno.”

Bamwe muri bo bakeka ko uyu mu Polisi yazize undi muntu baba bari bafitanye ikibazo.

Ukuriye Polisi muri Congo Gen. Slyvano Kasongo mu minsi iza arenda kujya gusura aka gace ka Tshikapa, yahumurije abaturage ababwira ko iperereza riri gukorwa kugira ngo abakoze icyaha bafatwe bakurikiranwe.

Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera Komiseri Mikanda uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Tshikapa.

Guverinoma y’Intara yo iravuga ko ibi byizweho bavuga ko bagiye gukaza amarondo hagati ya Polisi n’Igisirikare n’izindi ngamba zirimo nko kubuza amapikipiki y’abantu ku giti cyabo kugenda saa tatu z’ijoro zageze.

Iyicwa ry’uyu mu Polisi rirakurikira Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rw’Amahoro mu gace ka Tshikapa wishwe.

SRC: Umuryango

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!