Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo:Umusore yishe umugabo n’umugore we, anashinyagurira imirambo yabo.

 

Umusore w’imyaka 24 akurikiranyweho gutega umugore n’umugabo we bose akabica nk’uko akurikiranywe n’ubushinzacyaja ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi.

Uyu mugabo n’umugore we bishwe bari batuye mu Mudugudu wa Gikurazo, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Masoro ho mu Karere ka Rulindo.

Ubushinjacyaha bukuru buvuga ko bwakiriye dosiye ye ku wa 02 Kanama 2023, bivugwa ko banyakwigendera bicishijwe ubuhiri bamara gupfa bagatemagurwa n’umuhoro umubiri wose.

Uyu musore yishe aba bantu ku wa 26 Nyakanga 2023, ubwo yamenyaga ko banyakwigendera bari mu kabari nawe akabatega batashye.

Inkomoko y’uru rupfu ni uko uyu musore yarwanye n’umugabo wishwe mu mukino wa karate, nyuma uyu mugabo yamutsinda niko kumugirira inzika bikarangira amwishe.

Ibyo rero ubushinjacyaha ntibubyemera kuko ngo yabicanye umujinya n’ubugome kugeza naho atemagura imirambo yabo, naho umusore we aravuga ko yaramaranye umujinya igihe kirekire.

Uyu musore aramutse ahamwe n’iki kirego yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

SRC:Ibyamamare tv

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!