Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye, Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu, birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya Gisirikare.
Ibi byaha yahamijwe yabikoze ku wa 13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage batanu bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karambi.
Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko yarashe abarimo Habumugisha Onesphore w’imyaka 20 y’amavuko, Benemugabo Denis w’imyaka 17 y’amavuko, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44 y’amavuko, Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51 y’amavuko, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35 y’amavuko, aba bose bahise bapfa.
Icyo gihe Sgt Minani yahise ahunga afatirwa ahitwa i Hanika, arafungwa, imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu buruhukiri bw’Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.
Mu muhango wo gushyingura RDF yahumirije imiryango ya ba nyakwigendera iyizeza ubutabera n’ubufasha.
Sgt Minani yaburanishirijwe ku wa 3 Ukuboza uyu mwaka, aburanishirizwa mu ruhame mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Mu mvugo igaragaza kwicuza, Sgt Minani yavuze ko ibyo yakoze yabitewe n’uko yahohotewe bikomeye n’abari mu kabari uhereye kuri nyirako cyane ko yatutswe akanakubitwa.
Izindi nkuru bifitante isanoÂ
Nyamasheke: Sgt Minani ukekwaho kurasira abantu 5 mu kabari yaburanishirijwe mu ruhame
RDF yafunze umusirikare wayo wiciye abantu mu kabari i Nyamasheke
Nyamasheke: RDF yijeje ubufasha imiryango ya batanu barashwe na Sgt Minani