Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyanza: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gukomeretsa mugenzi we bapfa indaya

Nyanza: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gukomeretsa mugenzi we bapfa indaya

Mu Karere ka Nyanza umusore yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa mugenzi we bapfa umukobwa wigurisha (indaya).

Ibi byabaye mu masaha y’ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2024, bibera mu Mudugudu wa Kinyogoto, Akagari ka Gatagara mu Murenge wa Mukingo.

Amakuru avuga ko umusore witwa Olivier w’imyaka 23 y’amavuko yafashwe akekwaho gukubita akanakomeretsa mu mutwe mugenzi we witwa Pierre w’imyaka 21 y’amavuko bikekwa bapfaga indaya itaramenyekana imyirondoro.

Amakuru avuga ko kandi imirwano ya bombi yatewe n’uko bose bashakaga kuryamana n’iriya ndaya.

Ukekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi we afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana. Ni mu gihe uwakomeretse yahise ajyanwa ku Bitaro i Nyanza kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Ubuyobozi ntabwo buragira icyo butangaza kuri uru rugomo.

Src: Umuseke

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!