Ubuyobozi bwa SACCO Ntukabumwe Nkungu yo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi,bwagaragaje ko bwahebye inguzanyo zingana na miliyoni 15 Frw zirimo miliyoni 4 Frw zagurijwe abaturage mu nguzanyo ya VUP ntibishyure.
Babitangarije itsinda ry’Abadepite bari mu Karere ka Rusizi muri gahunda izi ntumwa zirimo mu gihugu hose ,aho zisura amakoperative zikareba imikorere yayo n’aho abaturage bageze mu kwitabira gahunda z’ibigo by’imari.
Umucungamutungo wa w’iyi SACCO,Sikubwabo Gadi, yavuze ko iyi SACCO kuva yatangira imaze guha abaturage ba Nkungu inguzanyo ingana na miliyoni 168Frw zirimo miliyoni 107Frw zahawe na miliyoni 61 zahawe abagore.
Ati:”Muri izi nguzanyo izo twabebye ni miliyoni 15 Frw zirimo miliyoni 4 Frw twagurije abaturage muri gahunda za Leta.”
Mu kiganiro n’Igihe dukesha iyi nkuru Sikubwabo yuvuze ko mu icungamutungo bavuga ko inguzanyo yahebwe iyo irengeje iminsi 365 itishyurwa.
Ati:”Ikijyanye no kugira ngo ziriya miliyoni 15Frw zibe zagaruzwa ,turi mu nzira z’amategeko kuko imishyikirano yaranze.”
Kuri miliyari 4 Frw zagurijwe abaturage muri gahunda ya Leta “VUP financial support” , umucungamutungo yasabye Abadepite ko babafasha, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Uterere (LODA) kikishyurira abaturage.
Abadepite iyo basoje ingendo mu baturage bahuriza hamwe ibibazo n’ibyifuzo bakuye mu mu turere, hanyuma bagatumiza inzego bireba bakabiganiraho.
SACCO Ntukabumwe Nkungu ifite abanyamurya 7.526 barimo abagabo 3.483 n’abagore 3.283.
Muri konti 7.526 zafungujwe muri SACCO,izirenga 3000 zirasinziriye.
Depite Uwumuremyi Marie Claire wasuye SACCO Ntukabumwe Nkungu, yavuze ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga mu gukangura konti zasinziriye no kongera ubukangurambaga kugira ngo umubare w’abagore bafata inguzanyo mu bigo by’imari wiyongere.


