Tuesday, February 18, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyaruguru: Abaturage bangirijwe imyaka amaso yaheze mu kirere bategereje ingurane

Abaturage baratabaza nyumva yo guhezwa mu gihirahiro, kubera kurandurirwa imyaka bakizezwa ingurane amaso akaba yaraheze mu kirere.

Mu karere ka Nyaruguru Umurenge wa Ngera Akagari ka Murama mu mudugudu wa Nyarugano abaturage bari babwiye UMURUNGA.com  ko hari abaje barandura imyaka bagacukuramo, umuyoboro w’amazi bakarandura imyaka ntangurane.

Tariki 20 Ukuboza 2024 ubwo UMURUNGA.com twakoraga inkuru abaturage bavugaga ko hari hashize iminsi ibiri babaranduriye imyaka.

Mubutumwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel yahaye UMURUNGA.com yari yavuze ko imiyoboro yakozwe habanje kubarwa avuga ko hari hamaze kubarwa amafishi 45 yari yakozwe n’umugenagaciro azajyanwa kuri WASAC bakishyurwa.

Yari yavuze ko bitarenze kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024 amafishi azaba yageze ku Karere,azishyurwa bitarenze ibyumweru bibiri ageze ku karere.

Amakuru agera ku UMURUNGA.COM avuga ubwo ibi byamaraga kumenyekana  abacukuraga uyu muyoboro w’amazi bahise bagenda , abaturage basigarana impapuro bahawe zigaragaza ibyo bazishyurwa,kugeza ubu Ubuyobozi bw’akagari bukaba butangiye gukusanya amafishi y’ibyo babariwe agomba kugezwa mu kagari.

zimwe mu mpapuro UMURUNGA.com dufitiye kopi zigaragaza imyaka yangijwe.

Umwe mu baturage wavuganye  na UMURUNGA.com yavuze ko amaso yaheze mu kirere ati:”Reka reka amaso yaheze mu kirere, ntabwo baratwishyura, ahubwo hari naho batatubariye, nabo babaruriye ntabwo barahishyura mutubarize.”

Barasaba ko bakwishyurwa kuko iyo batabirandura biba biri kubaha umusaruro ati:”Iyo batabirandura biba byareze pe  bakabona inzira,turasaba ko baduha ingurane y’imyaka yacu.”

Hari amakuru yavugaga ko abahawe impapuro bari gusabwa kuzijyana ku biro by’Akagari ka Murama.

Twavugishije  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari Bwana Ndayisenga Aloys avuga ko basabwe gukurikirana, ati:Harimo abahawe turiya tujeto, ariko utujeto ntabwo tugaragaza igiciro cyizishyurwa,twasabwe ko twakurikirana tukamenya niba abantu baba barabariwe cyangwa batarabariwe”.

Akomeza avuga ko ariyo mpamvu bongeye kubasaba kuzana jeto ku kagari ati:”Badusabye ko tumenya niba abaturage bose bangirijwe barabariwe turavuga ngo ufite akajeto akatwereke, ntabwo tugatwara,tukareba tukamenya utagafite, ubwo rero nibyo turimo.”

Jeto yahawe umuturage uwabariwe imyaka yangijwe,nta mubare w’amafaranga azahabwa

Avuga ko utagafite agomba kubigaragaza hagatangwa raporo nabo ibyabo bigakurikiranwa. ati:“Turacyakurikirana ngo turebe niba ntabandi baba batarabariwe gusa ntabwo turabasha kubona amakuru y’abatarabariwe neza.”

Yijeje abaturage ko ibyabo bizakurikiranwa bakishyurwa avuga ko atavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi
ati:”Icyo nabizeza ni uko bazishyurwa ariko sinzi ngo ni ejo cyangwa ejo bundi, ariko nta muturage uzabura ibye,turi igihugu kigendera ku mategeko.”

Twafuje kumenya impamvu baba baratinze kwishyurwa, nkuko  twari twabibwiwe n’Umuyobozi w’akarere,  yatubwiye ko mu byumweru bibiri bazaba bishyuwe.

UMURUNGA.com twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel ntiyitaba telefoni ye n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntabwo yari bwabusubize kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Amakuru yaduha tuzabigarukaho.

Inkuru iheruka.

Nyaruguru: Abaturage baratabaza nyuma yo kurandurirwa imyaka nta ngurane

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!