Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga: Umukozi wakoraga muri Hoteli yasanzwe muri rigori yapfuye

Muhanga: Umukozi wakoraga muri Hoteli yasanzwe muri rigori yapfuye

Uwitwa Niyonsaba Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko wakoraga muri Hoteli yo mu Karere ka Muhanga yatoraguwe muri rigori itwara amazi yashizemo umwuka, bikekwa ko yishwe.

Uyu mugabo yari atuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo ho mu Mudugudu wa Gihuma.

Amakuru avuga ko ejo hashize ku wa Mbere taliki 12 Kanama uyu mwaka, Niyonsaba yari afite konji y’akazi, ajya gusangira agacupa na mugenzi we bakoranaga, hanyuma mu masaha ya nimugoroba amusezeraho amubwira ko atashye iwe mu rugo.

Umugore we ngo yamutegereje ijoro ryose aramubura, ni uko mugitondo ahamagarwa abwirwa ko umugabo we bamutoraguye muri rigori itwara amazi yapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera watoraguwe mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya 3 mu Kagari ka Gahogo, mu gihe cya saa saba z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Kanama 2024.

Amakuru avuga ko kandi n’umunsi Niyonsaba Emmanuel atakoze, yajyaga kuri Hoteli kuko ngo n’ejo barahamubonye.

Bikekwa ko yaba yishwe n’abantu bamutegeye mu nzira ataha, bakamushyira muri rigori kugira ngo abantu bamenye ko yaguye muri rigori yasinze.

Ni mu gihe nta rwego na rumwe rwa Leta ruremeza cyangwa ngo ruhakane ko ayo makuru ari ukuri cyangwa se kuba bikekwa ko yishwe ari ikinyoma.

Abahageze bwa mbere bavuga ko basanze Niyonsaba aryamye akubye ijosi muri rigori iri munsi y’ishuri ry’imyuga i Gahogo.

Icyakora bamwe mu bakoranaga na nyakwigendera bavuze ko batunguwe n’urupfu rwe kuko ngo atari arwaye, yari muzima.

Umurambo wa nyakwigendera ubwo iyi nkuru yakorwaga wari ugiye kujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi.

Niyonsaba Emmanuel bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, asize umugore n’umwana umwe.

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko wagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye ariko ntibibashobokere.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!