Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi, u Burundi buri ku mwanya wa 2

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 26 bikennye kurusha ibindi ku Isi, ibi byatangajwe n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Global Finance, kizwiho gukora intonde zigaragaza uko inzego zitandukanye zo ku Isi zirutana mu bijyanye n’imari.

Global Finance yakoze uru rutonde igendeye ku musaruro abaturage bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi babona ku mwaka (DGP Per Capita Income).

Mu gukora uru rutonde iki gitangazamakuru cyagendeye kuri raporo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imara (IMF) giheruka gushyira ahagaragara cyerekana uko ibihugu byo ku Isi birutana mu bijyanye na DGP Per Capita Income.

Cyishingikirije kandi amafaranga y’ibihugu bitandukanye n’agaciro kayo mu gihe yaba akoreshwa ahandi (Purchasing Power Parity), ibituma kumenya agaciro k’amafaranga buri muturage wo mu bihugu 190 byo ku Isi cyibanzeho yaba yarashoye agura ibicuruzwa gahagaze.

Global Finance yerekana raporo ko PPP y’ibihugu 10 bya mbere bikize ku Isi iri ku mpuzandengo ya $110,000 mu gihe mu icumi bya mbere bikennye ku Isi iri kuri $1,500.

Ugendeye kuri iyi raporo Luxembourg niyo iza ku mwanya wa mbere ku Isi, bijyanye no kuba buri muturage wayo yinjiza byibura $134,743 ku mwaka.

Iki gihugu gikurikirwa na Macau ($134,141), Ireland ($133,895), Singapore ($133,737), Qatar ($112,283), Leta Zunze Ubumwe za Abarabu ($96,846), u Busuwisi ($91,932), Leta Zunze Ubumwe za Amerika ($85,373) na Norvege ($82,832).

Ku mugabane wa Afurika ibihugu 10 biza imbere ni Seychelles ya 54 ku Isi, kuko buri muturage wayo byibura yinjiza $43,151 ku mwaka. Iki gihugu kigizwe n’ibirwa biherereye mu nyanja y’Abahinde kiza imbere kiza imbere y’u Burusiya, Lithuania ndetse n’u Bugereki.

Ku mwanya wa kabiri haza ibirwa bya Maurice ($32,094), Libya ($26,456), Botswana ($20,097), Gabon ($19,452), Guinée Équatoriale ($18,378), Misiri ($17,614), Afurika y’Epfo ($16,424), Tunisie ($13,645) na Eswatini ($12,637).

U Rwanda ruza ku mwanya wa 26 mu bihugu bifatwa nk’ibikennye kurusha ibindi ku Isi, kuko buri muturage warwo byibura yinjiza $3,367.

U Rwanda cyakora ruza inyuma y’ibihugu byo mu Karere nka Uganda, u Burundi buza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bikennye, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya kane ku Isi, Mozambique, Malawi n’ibindi.

Muri rusange ibihugu 10 bifatwa nk’ibikennye kurusha ibindi ku Isi birimo Sudan y’Epfo, kuko umusaruro w’umuturage w’iki gihugu uba ubarirwa muri $455 ku mwaka.

Iki gihugu gikurikirwa n’u Burundi ($916), Repubulika ya Centrafrique ($1,123), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ($1,552), Mozambique ($1,649) Niger ($1,675), Malawi ($1,712), Liberia ($1,882), Madagascar ($1,979) na Yamen ($1,996).

UKO IBIHUGU BY’ISI BIRUTANA MU BUKIRE HAGENDEWE KURI RAPORO YA GLOBAL FINANCE

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!