Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: FARDC iri mu myitozo yo kurasisha imbunda za rutura

Ingabo za SADC ku bufatanye n’ingabo za RD Congo, FARDC, zikomeje imyitozo yo kurasisha imbunda ziremereye, nk’uko Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bwabitangaje.

Ubunyamabanga bwa SADC bwanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X buvuga ko bugiye gusohoza inshingano z’ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC, zikomeje guha amahugurwa yihariye ingabo za FARDC.

Bari mu myitozo kandi bibanda cyane cyane ku bijyanye no kurasisha imbunda zirasa kure za ‘Artillery’.

Aya mahugurwa ari gukorwa afite intego imwe yo kuzamurira urwego ingabo za RD Congo, FARDC.

Komanda w’Ingabo za SAMIDRC, Mojor Gen. Monwabisi Dyakopu, yasuye ibirindiro by’ingabo biri i Masisi atera ingabo mu bitugu, ingabo zikomeje guhangana na M23 nk’uko SADC yabyanditse.

Hashingiwe ku byamezo byafashwe ku wa 08 Gicurasi 2023, n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC, izi ngabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RD Congo ku wa 15 Ukuboza 2023.

Mu Burasirazuba bwa RD Congo, M23 ikomeje kuhahanganira n’izi ngabo za SADC zigizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo, iza Tanzania n’iza Malawi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!