Perezida Ndayishimiye yavuze inzira ya hafi yanyuramo aje gutera u Rwanda

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi nutera i Bujumbura uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’u Burundi na zo zizatera i Kigali zinyuze mu Kirundo. Ni ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Perezida Ndayishimiye aganira na BBC yavuze ko afite amakuru yizeye agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara isanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Mu bihe bitandukanye Perezida Ndayishimiye yagiye ashinja u Rwanda gukorana na RED Tabara, kuko no mu Ukuboza 2023 ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, yarabivuze, binatuma afunga imipaka muri Mutarama 2024.

Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo yagiye igaragaza ko iki kirego kidafite ishingiro, isobanura ko ntaho ihurira n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ikindi kandi yashinje u Rwanda gutera RDC rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23, agaragaza ko uburyo nk’ubwo ari bwo rushaka kwifashisha ku Burundi, noneho rugakoresha RED Tabara.

Yagize ati: “Turabizi ko bashaka gukoresha RED Tabara mu gutera u Burundi, nka kuriya bari kubikora muri Congo bakoresheje M23. Abarundi turiteguye.”

Ndayishimiye yatangiye kwibasira u Rwanda byeruye muri Mutarama uyu mwaka, arushinja gushaka gutera u Burundi, aza gucisha make muri Gashyantare ubwo yagaragazaga ko Abarundi bifuza kuganira n’Abanyarwanda kugira ngo bakemure amakimbirane.

Ku wa 27 Gashyantare 2025, imbere y’Abadipolimate, Ndayishimiye yagize ati: “Mu rwego rwo kwirinda intambara hagati y’ibihugu byombi, twemera gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro…Kugeza uyu munsi, u Burundi buracyiteguye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure ikibazo kiri hagati y’impande zombi.”

Inama iheruka yabereye mu Ntara ya Kirundo taliki ya 10 Werurwe 2025, yahuje intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi mu rwego rw’igisirikare n’ubutasi zahuriye mu nama mu bihugu byombi inshuro ebyiri, zirebera hamwe uko zakemura ibibangamiye umutekano wo ku mipaka.

Mu gihe ibiganiro byari bikomeje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, taliki ya 14 Werurwe 2025, yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane.

Ati: “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Ku wa 16 Werurwe 2025, ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abaturage, yagaragaje ko u Bubiligi ari bwo bwagerageje guhuza u Burundi na RDC kugira ngo birwanye u Rwanda, aca amarenga ko umubano warwo n’u Burundi uri mu nzira yo gusubira ku murongo.

Ati: “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC, barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi kugira ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande, bisobanuka. Sinshaka kubitindaho, turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”

Uwo munsi, Ndayishimiye wari mu rusengero rwa Vision de Jésus-Christ, yashinje u Rwanda guteza akarere kose ibibazo, avuga ko umugambi wo gutera u Burundi ari ibisazi. Ni amagambo yasubije inyuma icyizere cy’izahuka ry’uyu mubano.

Ati: “Erega ibyo barota ngo baratera u Burundi ni ibisazi, njye mbyumva nk’ibisanzwe. Numvise bavuga ngo ‘Urumva, ingabo z’u Rwanda zirakomeye’. Uuuh! Iyo muba muzi nanjye ingabo mfite. Iyo baba bazi ingabo mfite. Bazimenye bate bataganira n’Imana ngo ibereke? U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka, burarinzwe.”

Ndayishimiye yagaragaje ko akibabajwe n’uko u Rwanda rutashyikirije u Burundi abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, nubwo rwasobanuye ko rudashobora kubohereza kubera ko ari impunzi zirengerwa n’amategeko mpuzamahanga.

Yolande Makolo, uvugira Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ko amagambo Ndayishimiye akomeje kuvuga atangaje, cyane ko impande zombi zari zikomeje ibiganiro birebana n’uko umutekano wo ku mupaka warindwa.

Yagize ati: “Ibyo bivugwa biratangaje kuko mu by’ukuri, inzego z’igisirikare n’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari zirimo guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka dusangiye, bijyanye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo.”

Nta na rimwe Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite umugambi wo gutera u Burundi. Ahubwo Ndayishimiye we, ubwo yari i Kinshasa muri Mutarama 2024, yavuze ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwabo kuko ngo rumeze nk’imbohe mu karere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!