Kuri ubu umutwe wa M23 uri kugenzura Umujyi wa Walikale wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuhirukana Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 19 Werurwe 2025, nibwo M23 yabohoje Umujyi wa Walikale, mbere yari yabanje kwigarurira ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda.
Ingabo za FARDC zarindaga uyu Mujyi, zahunze abarwanyi ba M23 zerekeza mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Imirwano yabaye nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigabye ibitero ku birindiro bya M23 biri mu bice yari iherutse gufata muri Walikale, birimo Mpofu na Kibua, byatumye isubira inyuma.
Iyi mirwano yo kubohoza Walikale yatangiye mu ntangiriro za Werurwe, nyuma y’iminsi abarwanyi ba M23 ihanganye n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa muri Teritwari ya Masisi.
Ku wa 13 Werurwe 2026, ubwo M23 yari imaze gufata agace ka Nyabiondo na Kashebere, sosiyete Alphamin y’Abanyamerika n’Abanya-Canada yahagaritse ubucukuzi bwa Gasegereti mu birombe bya Bisie.
Ibirombe bya Bisie bivamo 4% cy’umusaruro wa Gasegereti wose ku Isi. Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Alphamin yacukuyemo toni 3187 z’aya mabuye y’agaciro.
