Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Gatsibo ku wa Kabiri taliki 18 Werurwe 2025, yasenye inzu 126 z’abaturage inangiza urutoki ruri hegitati 60.
Iyi mvura yaguye mu Karere kose ka Gatsibo, yari ivanzemo umuyaga mwinshi, yibasiye cyane mu Mirenge ya Murambi, Remera Kizuguro na Kiramuruzi, yasenyeye abaturage inangiza urutoki rwabo.
Gasana Richard, uyobora Akarere ka Gatsibo, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu bamaze kubarura inzu 126 zirimo n’ibikoni zagiye zangirika hamwe na hegitari 60 z’urutoki rwiganje cyane muri iyi mirenge yavuzwe haruguru.
Meya Gasana yagize ati: “Ni imvura yaguye mu Karere kose ariko yibasira cyane imirenge ine irimo Remera, Kiziguro, Murambi na Kiramuruzi, ubu tumaze kubarura inzu n’ibikoni 126 byangiritse ariko turacyabyegeranya, hari abo yasamburiyeho inzu gusa, abandi ugasanga yatwaye igikoni gusa, hari na hegitari 60 z’urutoki zangiritse cyane cyane izari zihetse ibitoki.”
Meya Gasana yavuze ko imiryango yasenyewe n’iyi mvura yahise ihabwa ubutabazi bw’ibanze aho imwe yagiye irara cyane cyane mu baturanyi, kuri ubu bakaba bari gushakisha amabati kugira ngo hasakarwe inzu zangiritse.
Avuga ko harimo imiryango yishoboye yibonera isakaro ikanikorera ibyo bikorwa, bityo ubuyobozi bw’akarere bugafasha abadafite ubushobozi.
Umuyobozi w’Akarere yaboneyeho gukangukira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo kuko ari igihe cy’imvura nyinshi kandi ko akenshi igwa irimo n’umuyaga mwinshi ushobora gutwara inzu mu gihe zitaziritse neza.
Yagize ati: “Ibihe turimo ni ibihe by’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga rero turabashishikariza kuzirika ibisenge bakabikomeza, mu minsi ishize twakoze ubwo bukangurambaga abenshi inzu zatwawe n’umuyaga ni abatari baziritse ibisenge, ubu rero turabasaba kubizirika mu kwirinda ko ubutaha byatwarwa n’umuyaga.”
Minisiteri y’Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, iheruka gusaba Abanyarwanda kwitwararika muri iki gihe cy’imvura nyinshi kuko hari ubwo ibiza byica abantu cyangwa se bagakubitwa n’inkuba.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu 2024 ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu 191. (Igihe)

