Kamonyi: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwicira umuntu hafi y’akarere

Abantu batatu barimo umugore umwe, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakekwaho gukubitira umuntu hafi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi no kumukomeretsa bikamuviramo urupfu.

Polisi yatangaje ko ahagana saa yine z’ijoro ryo ku Cyumweru taliki 16 Werurwe 2025, umugabo witwa Nsengimana Jean w’imyaka 45 y’amavuko yakubitiwe mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga ho mu Murenge wa Gacurabwenge.

SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko uyu muturage yakubitiwe nko muri metero 200 uvuye ku biro by’akarere bimuviramo urupfu ubwo yari agejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yagize ati: “Hafashwe abakekwa batatu barimo abasore babiri n’umugore umwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, iperereza rikaba rikomeje.”

Yongeyeho ko abakekwaho ibyaha bahise bafatwa muri iryo joro, ibizava mu iperereza bikazagaragaza icyihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe nyakwigendera.

Amakuru avuga abakoze ubu bugizi bwa nabi bakurikiranye Nsengimana kugeza, amaze kugura ibintu mu iduka akomeza inzira itaha, bamukubita fer à béton mu mutwe ubundi bamujugunya munsi y’umuhanda, bamwambura ibyo yari afite.

Polisi y’u Rwanda yahamije ko nta muntu uzavutsa undi ubuzima ngo bimugwe amahoro kuko amategeko aba agomba gukurikizwa. (Igihe)

https://youtu.be/jfIVqm6Kfio

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!