Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Ruhango: Abakozi bo mu nyubako y’akarere ntibishimira uko bakeburwa na Meya

Abakozi b’Akarere ka Ruhango bavuga ko guhwiturwa hakoreshejwe imbaraga z’umurengera bidakwiye, mu gihe Meya Habarurema Valens avuga ko ibivugwa n’abo bakozi ntabyo azi.

Hashize iminsi abakozi bo mu nyubako y’Akarere ka Ruhango bitotombera ibitutsi, kubuka inabi no kubatoteza Meya abakorera.

Bamwe muri abo bakozi babitangaje babinyujije mu butumwa bugufi kuri telefone no mu biganiro bagiranye na Umuseke.

Bavuga ko umubare munini w’abakozi, ari abo Meya amaze kwandikira amabaruwa, bisobanura akabatuka ndetse agahora abacyurira ko nta kazi bashoboye ndetse ko bafite ibitekerezo bigufi.

Umwe muri bo yagize ati: “Umukozi wa leta iyo atujuje inshingano arabibazwa, ariko gutukwa, gutotezwa n’umuyobozi ntabwo biri mu mategeko atugenga.”

Mugenzi we wundi na we yagize ati: “Iyo atadututse nibyo bidutangaza ahubwo, jye maze kubimenyera kandi ndi mu bakozi baza ku mwanya wa mbere mu bo atoteza buri gihe.”

Bakomeza bavuga ko nta mukozi n’umwe udafite inyandiko imusaba kwisobanura, gusa bavuga ko Meya atanyurwa n’ibisobanuro bamuha, ahubwo akabuka inabi.

Ikindi bavuga ko hari amakuru bafite avuga ko hari n’izindi nzego zimukuriye zagiye zimugira inama, ariko ntazubahirize, bagakeka ko ariyo kamere yifitiye idahinduka.

Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens we ahakana ayo makuru y’ibimuvugwaho, akavuga ko nta mukozi wigeze abimubwira.

Yagize ati: “Unyemereye wowe babibwiye wamfasha kumenya icyo kibazo, kuko byangora gusobanura ibyo ntamenye.”

Meya Habarurema akomeza agira ati: “Ijambo gutukana byaba ari ibiki se ubwo?” Avuga ko igikomeye byaba ari ukuba yakemura ibyo atasobanukiwe.

Nubwo Meya Habarurema ahakana ibyo bamwe mu bakozi bamuvugaho, abamushinja iki kibazo bo bavuga ko no mu mwiherero w’abagize inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango wabaye mu mwaka ushize, Perezida wa Njyanama yahaye abajyanama impapuro kugira ngo buri wese avuge ibyo anenga ndetse n’ubitera, abenshi bahuriza kuri Meya.

Icyakora bavuga ko umukozi uyu n’uyu ashobora guteshuka ku nshingano ariko ko bidakwiye kuba urwitwazo rwo kubatoteza kuri urwo rwego, ahubwo ko bajya bajyana n’ibyo amategeko agenga abakozi ba leta ateganya.

Aba bakozi basaba ko Komisiyo y’abakozi ba leta yaza ikikorera igenzura kuri ibi bibazo ikabifataho umwanzuro.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!