Sunday, January 19, 2025
spot_img

Latest Posts

RIB yataye muri yombi umunyamakuru Uwineza uherutse kuyisuzugura.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umunyamakuru Uwineza Liliane, rwahamagaje ngo asobonure ibirebana n’ibiganiro yatambutsaga ku muyoboro we wa YouTube byashoboraga kubiba amacakubiri akanga kwitaba.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira uru rwego, yahamije iby’aya makuru, avuga ko uwo munyamakuru yatawe muri yombi kuko hari iperereza riri kumukorwaho.

Ati: “Nibyo koko Uwineza Liliane yafashwe akurikiranywe afunzwe.”

Dr. Murangira, avuga ko RIB imaze igihe ikurikiranaibiganiro uwo munyamakuru akora ku muyoboro we wa YouTube, bigaragara ko biganisha ku byaha ruramuhamagaza rumugira inama ku byo yari ari gukora.

Dr. Murangira yagize ati: “Tumaze iminsi dukurikirana ibiganiro Uwineza Liliane akora ku muyoboro we wa YouTube. Tumaze kubona ko ibiganiro bye bigana mu nzira zo gukora ibyaha, twaramuhamagaye turamuganiriza ndetse tumugira inama yo kujya yigengesera ku magambo akoresha mu biganiro akora kuko ibyinshi twabonaga biganisha ku byaha.”

Akomeza agira ati: “Icyo gihe yatugaragarije ko yabyumvise ndetse asaba imbabazi yiyemeza kugira ibyo ahindura ndetse asiba n’ibiganiro bimwe.”

Nyuma yaje kongera gukora ibiganiro birimo amagambo ashobora gukurura amacakubiri muri rubanda, RIB yongera kumuhamagaza undi yanga kwitaba, nk’uko bisobanurwa na Dr. Murangira.

Ati: “Taliki 17 Mutarama 2025, yarahamagawe kugira ngo asobanure impamvu ari gukora ibiganiro birimo imvugo zishobora gukurura amacakubiri yanga kwitaba biba ngombwa ko afatwa hakoreshejwe itegeko.”

RIB ivuga ko iperereza kuri Uwineza rizakomeza gukorwa afunze, akazafatirwa icyemezo hashingiwe ku bizava mu iperereza.

Hari andi makuru agera ku itangazamakuru avuga ko Uwineza Liliane yabanje no kuburirwa ndetse no kugirwa inama n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, ariko ntiyagira icyo ahindura.

Ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018 iteganya ko umuntu ukoresha imvugo, inyandiko, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gitanya abantu, byatuma abantu bashyamirana, cyangwa bigatera intugunda mu bantu, bishingiye ku ivangura aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 RWF ariko atarenze miliyoni 1,000,000 RWF.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!