Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri taliki 14 Mutarama 2025, Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yitabye Imana.
Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru.
Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere muri RBA. Izo nshingano yazivuyeho mu Ugushyingo 2021.
Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.
Amakuru avuga ko yapfiriye mu Rwanda aho yari amaze iminsi mike.