Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Gen Masunzu yavuze ku nshingano nshya yahawe zo kuyobora urugamba rwo kurwanya M23 n’indi mitwe

Nyuma y’uko Lit. Gen Pacific Masunzu ahawe inshingano zo kuyobora Zone ya 3 y’ingabo za Congo Kinshasa, ubu ari mu Mujyi wa Kisangani, aho yatangarije ko akazi kamuri imbere ko kurwanya imitwe irimo Alliance Fleuve Congo (AFC) ifatanya na M23 katoroshye.

Lit. Gen Masunzu ku wa Mbere taliki 06 Mutarama 2024 yasimbuye uwari mu biro yahawe gukoreramo nyuma yaho Perezida Antoine Felix Tshisekedi amugiriye umuyobozi wa Zone ya 3 mu gisirikare cya Congo, ishinzwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Lit. Gen Masunzu nyuma yo guhabwa izi nshingano, yashimiye Perezida Tshisekedi wamuhaye kuyobora Zone ya 3 y’igisirikare cya Congo, ndetse no kuyobora ikigo cya gisirikare cya Kitona.

Yasabye abasirikare bose ayobora ahereye ku bakuru, by’umwihariko abari ku rugamba kurangwa n’ikinyabupfura, avuga ko ari cyo cy’ingenzi kizabafasha kurwanya abanzi bahanganye na bo.

Yakomeje avuga ko muri abo banzi harimo igisirikare cy’u Rwanda, imitwe y’iterabwoba ya ADF muri Ituri, na Twirwaneho ifatanya na Red Itabara irwanya u Burundi.

Yagize ati: “Dufite akazi katoroshye, ariko gashoboka ko kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, abaturage n’ibyabo.”

Lit. Gen Pacific Masunzu ni umwe mu basirikare bakuru bahawe inshingano mu mpinduka Perezida Felix Tshisekedi yakoze mu ngabo ze mu mpera z’umwaka ushize, Gen Masunzu yasimbuye Lit. Gen Marcel Mbangu, woherejwe muri Kongo-Central.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!