Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

RDC: Bidasubirwaho M23 yemeje ko yigaruriye Centre ya Masisi

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 04 Mutarama 2025, umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye Centre ya Masisi, iyirukanyemo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zirimo FDLR na FARDC.

Lawrence Kanyuka, uvugira umutwe wa M23 mu bya politiki, yahamije aya makuru, abinyujije ku rukuta rwe rwa X.

Ati: “Nyuma y’itangazo rya AFC ryo ku wa 27 Ukuboza yihanangiriza ibitero ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabaga ku baturage b’abasivili mu duce dutuwe cyane ndetse ikiyemeza gukumira ikibazo hagendewe aho cyagombaga guturuka hose, Ingabo zacu zigaruriye Centre ya Masisi ndetse zinafata ibikoresho byinshi bya gisisirikare n’amasasu.”

Kanyuka akomeza avuga ko AFC/M23 igomba gukomeza gucunga umutekano w’uduce twose yafashe ndetse n’abaturage badutuyemo.

Nyuma y’uko M23 yigaruriye aka gace, Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23, yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa X, agaragaza abasirikare ba M23 bayobowe na Brig. Gen Byamungu Bernard baganira n’abaturage batuye muri centre ya Masisi.

Abaturage nyuma yo kubohorwa, bagaragara bishimye, bakomera abasirikare ba M23 amashyi menshi.

M23 yigaruriye Centre ya Masisi, nyuma y’iminsi itatu yigarurira uduce dutandukanye tuyikikije nka Lukopfu, Katale, Lushebere na Kaniromu mirwano yaniciyemo ingabo nyinshi zigize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!