Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’umupolisi warindaga umutekano w’abavugurura umuhanda mu Ntara ya Lomami, wishe arashe Abashinwa babiri bakorera sosiyete yitwa Crec 6.
Col Bora Uzima Justin, Umushinjacyaha w’igisirikare mu gace ka Mwene-Ditu karasiwemo aba Bashinwa, yavuze ko byakozwe n’umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha wari uzwi nka ‘Méchant Méchant’ ahita acika.
Col Uzima yavuze ko icyatumye Mutombo arasa aba Bashinwa kitaramenyekana, gusa bivugwa ko bashobora kuba bashyamiranye, bapfa inyama z’umwaka mushya wa 2025.
Imirambo y’abishwe yajyanywe mu Mujyi wa Mbuji-Mayi mu Ntara ya Kasaï Oriental, undi Mushinwa wakomeretse ajyanwa mu bitaro bikuru bya Christ-Roi biherereye muri Mwene-Ditu, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Actualite.