Friday, January 3, 2025
spot_img

Latest Posts

Koreya y’Epfo: Amerika igiye kohererezwa agasanduku k’umukara k’indege iherutse gukora impanuka

Indege ya Jeju Air iherutse gukora impanuka muri Koreya y’Epfo, igahitana abari bayirimo, agasanduku kayo k’umukara kagiye koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Iyi ndege yari ibuye muri Thailand i Bangkok igiye ku kibuga cy’indege cya Muan mbere yo gukora impanuka yaguyemo abantu 179 hakarokoka babiri gusa.

Joo Jong-wan, Minisitiri Wungirije ushinzwe ubwikorezi bw’indege za gisivile muri Koreya y’Epfo, yatangaje ko icyuma bita ‘Flight Data Recorder’ gifasha iyo habaye impanuka mu gusubiza inyuma ibikorwa by’ingendo no gusobanura icyabiteye ko cyangiritse.

Yagize ati: “Twumvikanye ko tuzohereza aka gasanduku muri Amerika mu kigo gishinzwe gucukumbura ibijyanye n’impanuka, mu kureba icyateje impanuka.”

Joo Jong-wan, yongeyko uretse ako gasunduku kabonetse, hari akandi bari babonye kabika ibiganiro byose byo mu cyumba cy’abapilote, kabahaye n’amakuru y’ibanze.

Yagize ati: “Hashingiwe kuri aya makuru y’ibanze, duteganya kuyahindura mu buryo bw’amajwi.”

Yatangje ko abakora iperereza bashobora kuzumva ibiganiro bya nyuma abapilote bagiranye.

Hari amakuru avuga ko imiryango y’abapfuye yinubira kuba itarabona imibiri y’ababo aho igitegerereje ku kibuga cy’indege cya Muan.

Inzego z’ubuyobozi zasobanuye ko impanuka yari ikomeye cyane ku buryo imibiri yangiritse cyane, bigatuma kumenya no gutandukanya abari bayirimo bigoranye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!