Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: RIB yashyikirijwe umugabo wari warahinze urumogi mu bishyimbo

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bareze umuturanyi wabo witwa Ngendakumana Vénuste w’imyaka 29 y’amavuko ko yahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo uri munsi y’urugo rwe.

Uyu mugabo atuye mu Murenge wa Nyabiboni mu Kagari ka Mbugo ho mu Mudugudu wa Karengere.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko abaturanyi b’uyu  mugabo babwiye inzego z’ibanze na DASSO ko hari mugenzi wabo wahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo akaba yidegembya mu mudugudu.

Bivugwa ko izo nzego zagiye kugenzura zisanga koko muri uwo murima harimo urumogi ruhinze mu ibishyimbo.

Umwe muri abo baturage batanze amakuru yagize ati: “Abaturage bamaze gutanga amakuru bahageze basanga harimo ibiti bine by’urumogi.”

Dusabimana Télesphore, Umunyamabanga w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyabinoni, yahamije iby’aya makuru yamenyekanye biturutse ku makimbirane uyu muturage Ntabanganyimana Emmanuel yagiranye n’umuturanyi we witwa Ngendakumana Vénuste w’Imyaka 31 y’amavuko.

Muri ayo makimbirane uwo muturage witwa Ntabanganyimana yaje gukomeretsa mugenzi we Ngendakumana.

Uyu muyobozi avuga ko Ntabanganyimana  abonye ko akomerekeje mugenzi we amusaba ko biyunga undi arabyanga.

Dusabimana yagize ati: “Uwakomeretse (Ngendakumana) yamusabaga amafaranga menshi kugira ngo biyunge, undi amubwira ko atayabona usibye kwiyunga gusa.”

Kwiyunga binaniranye, Ntabanganyimana avuga ko agiye kubwira inzego n’abaturage ko Ngendakumana Vénuste yahinze urumogi.

Dusabimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uyu Ngendakumana afungirwa iki cyaha kuko yajyanywe Iwawa ahamara igihe.

Kuri ubu Ngendakumana Vénuste yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kiyumba kugira ngo abone kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha. [Umuseke]

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!