Umunyamakuru wakoreraga Radio/TV10 Pascal Habababyeyi, wakoraga muri weekend nk’umwe mu basesengura amakuru yaranze icyumweru, yitabye Imana.
Iyi nkuru y’akababaro yatunguranye kuko yajyanwe kwa muganga ejo hashize ari muri koma birangira yitabye Imana.
Hari amakuru yavugaga ko Pascal Habababyeyi yari afite ubukwe ku wa Kane taliki 26 Ukuboza 2024.
Prof Nyundo Martin, Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, yatangaje ko na we aya makuru yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ashinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Umuyobozi Mukuru wa Radio/TV10, Augustin Muhirwa, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ibanze yabonye ari uko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.
Umunyamakuru mugenzi we bakoranaga kuri Radio/TV10, Oswald Mutuyeyezu, yatangaje ko Habababyeyi yari umwe mu nshuti ze za hafi ku buryo yashenguwe no kumva ko yitabye Imana.
Yagize ati: “Inkuru bayimbwiye mu gitondo, kugeza ejo nta kibazo yari afite. Yari afite ubukwe kuri Boxing Day, umunsi ukurikira Noheli.”
Uyu Munyamakuru akomeza asobanura Habababyeyi nk’umuntu wari imfura, witanga, kandi wari inshuti ye ya hafi, agira ati: “Buriya ikiganiro dukora cyitwa Ahabona, cyagarutse ari njye na we tukigaruye, kuva mu 2018, hari hashize imyaka itandatu tugikora kidasiba.”
Akomeza agira ati: “Nta mezi menshi yari ashize ageze muri CHUK, kuko mbere yakoraga mu Bitaro bya Rutongo ashinzwe Inozamubano. Hari hashize amezi make abonye akazi nk’ushinzwe Itumanaho kuri CHUK.”
“Ni we mwana w’umuhungu nyina yari afite, bari babiri we na mushiki we. Ni inkuru y’urupfu yambabaje. Twakoranaga ikiganiro, tukiganirira, tukarebana umupira, tugasangira, yari umuntu wanjye wa hafi.”