Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Kayonza: Ubuyobozi bw’ishuri burashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ku rupfu rw’umunyeshuri witwa Keza Kelia w’imyaka 16 y’amavuko wigaga ku Ishuri rya Kayonza Modern, ubuyobozi bw’iri shuri bwatangaje ko nta ruhare burufitemo n’ubwo umuryango wa nyakwigendera ubashinja kurugira.

Urupfu rwa nyakwigendera rukomeje guteza urujijo, kuko ababyeyi be bavuga ko mbere y’uko yitaba Imana, basabye ikigo ko cyabaha umwana wabo bakajya kumuvuza kiramwimana.

Uwatanze amakuru yavuze ko ababyeyi b’uwo mwana bohereje moto n’imodoka ngo bamuhabwe ariko ikigo cyanga kumutanga, nyuma baza guhamagarwa bababwira ko umwana yapfuye yiyahuye.

Nturo Michel Muvange, uyobora ishuri rya Kayonza Modern, aganira na Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko batigeze banga guha uwo mwana ababyeyi be, ahubwo ko ari bo banze kujya kumureba.

Asobanura ko ku wa wa Gatanu taliki 13 Ukuboza 2024, Keza Kelia wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, yagize uburwayi butunguranye, akihutanwa kwa muganga bikagaragara ko yari arwaye igifu, ndetse aza guhabwa imiti arakira.

Igihe bari kwa muganga bemenyesheje ababyeyi be ko uwo mwana arwaye ndetse ku wa Gatandatu taliki 14 Ukuboza, ubwo yasezererwaga mu bitaro, iwabo bohereza umumotari ngo ajye kumucyura.

Icyo gihe ubuyobozi bw’ikigo bwarabyemeye kuko bumaze kuvugana n’umuryango wa Keza bukumva koko ko ari wo wohereje uwo mumotari.

Uyu muyobozi yagize ati: “Badusabye ko baza kumutwara turabemerera, bohereza umumotari araza, duhurira ku Kigo Nderabuzima, kuko twari tuje kumukura mu bitaro dore ko yari yakize, yanasezerewe. Yaramujyanye amugeza ku kigo ariko natwe twari kumwe. Tugeze ku kigo umwana ajya gutunganya udukoresho twe ngo batahe, ariko umumotari aza kwivumbura aragenda.”

Akomeza asobanura ko nyuma haje undi mumotari, avuga ko yoherejwe na mugenzi we, ubuyobozi bw’ishuri bugira amakenga, bwanga kumuha umwana ngo kuko bwabonaga atari wa wundi woherejwe n’ababyeyi be.

Ubuyobozi ngo bahise buhamagara iwabo bubasaba ko bakiyizira kureba umwana ku kigo cy’ishuri cyangwa bakareka akazatahana n’abandi cyane ko igihe cyo gusoza igihembwe cya mbere cyari cyegereje.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatandatu, nibwo ubuyobozi bw’ishuri bwaje kwakira undi mubyeyi wavugaga ko ari nyina wa Keza ariko umwana aramwihakana avuga ko ari nyirakuru.

Uko kutumvikana byatumye umwana atajyana na we, ishuri ryemeza ko hategerezwa ko se w’umukobwa ari we uzajya kumutwara kuko ari we bavuganaga kuri telefoni.

Ati: “Twahisemo kubwira uwo mubyeyi ko kuba abona ko batari guhuza n’umwana kandi yakize, yakwitahira agategereza ko azatahana n’abandi cyangwa se umubyara akaba ari we uza kumwirebera.”

Nturo akomeza agaragaza ko bamenye amakuru ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki 14 Ukuboza, Keza yuriye igipangu cy’ishuri atega moto.

Hari amakuru avuga ko yateze moto ikamugeza mu Mujyi wa Kayanzo, agafata indi imugeza kuri Muhazi mu kabari kitwa Jambo Beach.

Uyu muyobozi yavuze ko babwiwe ko yagezeyo koko, akicara ahateguriwe abantu (bungalow) hari mu mazi, agafata fanta akayinywa ndetse ngo aranayishyura.

Nyuma yo kwishyura ni bwo uwamwakiriye yaje kumva ibintu bigwa mu mazi bakeka ko ari we, barebye ntibabona umuntu bahitamo gutabaza Polisi nayo ikomeza gushakisha ariko ntiyamubona uwo munsi.

Ku Cyumweru taliki 15 Ukuboza, yaje kuboneka bamusangana udupapuro twanditseho nimero ari nazo bahamagaye kugira ngo bimenyekane ko yari umunyeshuri wa Kayonza Modern School.

N’ubwo benshi bakomeje gushinja ubuyobozi bw’iri shuri kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana, umuyobozi avuga ko nta ruhare nta ruto bwabigizemo.

Yagize ati: “Abadushinja uruhare muri uru rupfu baraturenganya nta ruhare twabigizemo, kuko umwana nta kibazo yari asanzwe afite mu kigo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwo bubinyujije ku rukuta rwa X, bwatangaje ko iperereza rigikomeje gukorwa, kugira ngo hamenyekane ukuri ku mpamvu yaba yaratumye Keza Kelia yiyambura ubuzima.

Bukomeza bugaragaza ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga bihabanye n’ukuri ngo kuko ubuyobozi bw’ishuri bwari bwanavuje uwo mwana akoroherwa.

Buti: “Twihanganishije uyu muryango wabuze umwana. Gusa ibivugwa muri ubu butumwa binyuranye n’ukuri kuko iki kibazo cyakurikiranywe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’izindi nzego, bigaragara ko umwana yiyahuye.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!