Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Ibikorwa by’abanyamadini bavuga ko bakiza indwara bigiye gukurikiranirwa hafi – Perezida Museveni

Kuri iki Cyumweru taliki 15 Ukuboza 2024, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, yatangaje ko hagiye gutangira imigambi yo gukurikiranira bya hafi ibikorwa by’abayobozi b’amadini bavuga ko bakora ibitangaza byo gukiza indwara.

Ibi yabitangaje ubwo yari yagiye mu bikorwa byo gutangiza itorero rya Temple Mount Church of All Nations, urusengero runini cyane ruyoborwa na Prophet Samuel Kakande, ruherutse gufungurwa i Mulago mu Mujyi wa Kampala.

Imbere y’ibihumbi by’abayoboke b’iri torero baturutse muri Uganda no mu bindi bihugu bya Afurika, Perezida Museveni yavuze ko Guverinoma ye igomba gushyira ku munzani ubwisanzure bw’amadini no kurinda ubuzima bw’abaturage no kubarinda kuriganywa.

Yagize ati: “Tuje gukira, iyi ni inshuro ya kabiri yanjye hano. Ubwo nazaga, nabonye Pasiteri Kakande akiza abantu bamwe. Noneho nongeye kugaruka. Rero tugiye gushishikazwa no gukiza kwawe.”

Chimpreports ivuga ko Perezida Museveni yakomeje avuga ko nubwo imikorere y’amadini ikwiye kubahwa, ibyo gukiza indwara bigomba gusuzumwa mu buryo bwa gihanga.

Akomeza agira ati: “Niba ukiza, leta ni umugenzuzi mwiza. Iyo ari ibicuruzwa by’inganda, hari urwego rwitwa National Bureau of Standards. Ku gukiza, hari inzego z’ubuzima za kinyamwuga zigomba kubijyamo.”

Perezida Museveni ko ari ngombwa ko habaho inyandiko zo kwa muganga zemeza uko gukira kw’ibitangaza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!