Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Amashirakinyoma ku mpamvu yatumye ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi bisubikwa

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byayihuje n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo ku rwego rw’Abaminisitiri ntacyo byagezeho ku kuba RD Congo yaganira n’umutwe wa M23, ndetse ko iki gihugu gikomeye ku migambi mibi iteye impungenge umutekano w’u Rwanda.

Kuri iki Cyumweru taliki 15 Ukuboza 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yashyize hanze itangazo ribisobanura, ni nyuma y’uko ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi, bihagaritswe ku munota wa nyuma.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi ku wa Gatandatu taliki 14 Ukuboza bari bongeye guhurira i Luanda muri Angola, aho byavugwaga ko bagiye gutegura inama y’Abakuru b’Ibihugu yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza.

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko “Mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabayere i Luanda ku ya 14 Ukuboza 2024, ntihigeze hagerwa ku mwanzuro w’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bushake bwo kuba habaho ibiganiro n’Umutwe w’Abanyekongo M23, mu gushaka umuti ushingiye ku nzira za politiki mu bibazo biri mu burasirazuba bwa RD Congo.”

Ikomeza isobanura ko imyitwarire mibi y’abategetsi ba RD Congo, ari yo yatumye ubu bwumvikane butagerwaho, iti: “Abarimo Perezida ubwe, bakomeje gutsimbarara ku migambi yo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse no kuba ubutegetsi bw’iki gihugu bukomeje kohereza ingabo n’abarwanyi mu burasirazuba bwa RD Congo zirimo FARDC, abacancuro b’Abanyaburayi, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.”

Guverinoma y’u Rwanda yunzemo ko “Rero hari ibibazo bikomeye bigomba kubanza gukemurwa birimo ibya FDLR birimo amacenga akomeje kugenda arenzwaho muri iki kibazo.”

U Rwanda ruvuga ko gusubika iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, bitanga umwanya wo kuba habaho ibiganiro byasabwe na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza hagati y’u Rwanda na RD Congo, ndetse na Uhuru Kenyatta wahawe inshingano z’ubuhuza hagati ya M23 na RD Congo.

Guverinoma y’u Rwanda yasoje ivuga ko hari ingamba zigomba kubanza gufatwa na RD Congo ubwayo idakomeje kwitwaza u Rwanda irugerekaho ibibazo byayo, icyakora ko iki gihugu kizakomeza kugira ubushake bwo kuba habaho ibiganiro byatuma haboneka umuti w’ibibazo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!