Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Abana bahiraga mu ishyamba ry’umuturage bakahabona gerenade bashimiwe

Abana babiri b’abahungu, Ndatimana Japhet na Mugwaneza Xavier bombi b’imyaka 14 y’amavuko, bo mu Karere ka Nyamasheke, babonye gerenade aho barimo bahira icyarire mu ishyamba ry’uwitwa Nzeyimana Joseph w’imyaka 56 y’amavuko, batanga amakuru yahagejeje inzego z’umutekano n’ubuyobozi, basanga ari yo koko.

Umuturage utuye muri ako karere mu Murenge wa Bushenge, Akagari ka Gasheke ho mu Mudugudu wa Kigenge waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko ababizi bamaze kubona koko ko ari gerenade, babwiye abaturage kuhava hashyirwa ikimenyetso n’abahacunga igihe hategerejwe ko ababishinzwe bazayihakura.

Yagize ati: “Bimaze kumenyekana koko ko ari gerenade imaze igihe, bitazwi igihe yahagereye, inzego z’umutekano zari zihari zahashyize ikimenyetso, zibuza ko hagira uwongera kuhacaracara mu rwego rwo kwirinda ko yagira uwo iturikana. Bahise bahazana inkeragutabara zihacunga mu gihe hategerejwe ko ihakurwa, natwe nk’abaturage turahumurizwa turataha.”

SP Karekezi Twizere Bonaventure, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yashimiye abo bana babonye icyo gisasu bakihutira gutanga amakuru aho kugikinisha ngo kibe cyanabahitana.

Yagize ati: “Abo bana rwose ni abo gushimirwa. Ni ko byagombye kugenda, ubonye ikintu nk’icyo cy’icyuma ashidikanyaho akakigaragariza ubuyobozi kuko gishobora kuba ari igiturika kikaba cyamuhitana cyangwa kigahitana abandi.”

Yakomeje avuga ko mu bihe nk’ibi by’imvura nyinshi hari igihe ikukumura ibyuma birimo n’ibyo biturika biba byari nko mu mashyamba cyangwa ku misozi abantu batabizi, ko ababyeyi bakwiye gukangurira abana babo kutajya bakina n’ibyuma batazi cyangwa bakeka ko byabateza ibibazo kuko hari abagenda batoragura ibyuma bajya kugurisha, bakaba banatoraguramo nk’ibyo biturika batabizi bikabahitana.

Akomeza agira ati: “Ubonye ikintu nk’icyo agomba kubivuga inzego zibizobereyemo zikamenya icyo zigikoraho, cyaba ari igisanzwe zikabisobanurira abaturage, cyaba igiturika zikamenya icyo zikora kuko n’iyo gishaje kuriya cyaturika kigahitana abakiri hafi cyangwa abagikinisha.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!