Friday, December 13, 2024
spot_img

Latest Posts

Brian Kagame Kagame yasoje amasomo ya gisirikare – AMAFOTO

Bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Brian Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, yatangaje ko Brian Kagame ari umwe mu basirikare basoje amasomo muri iri shuri, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Ukuboza 2024.

Uyu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, n’abavandimwe ba Brian Kagame; Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.

Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa no mu Ngabo z’u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU