Wednesday, December 11, 2024
spot_img

Latest Posts

Ibigo bivugwamo ruswa mu Rwanda byashyizwe ahabona

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ryo mu Rwanda, Transparency International Rwanda, washyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda, bwerekana ko ku mwanya wa mbere haza urwego rw’abikorera ndetse ko ruswa yose yatanzwe muri 2024, ingana na miliyoni 17 RWF.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, nibwo Transparency International Rwanda yashyize hanze ubu bushakashatsi, bugaragaza imyumvire y’abaturage kuri ruswa mu mitangire ya serivisi muri uyu mwaka wa 2024 (Rwanda Bribery Index 2024).

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2,400, bwerekana ko muri rusange abantu batswe ruswa bagiye gusaba serivisi mu bigo no mu nzego zinyuranye ari 15’/,90%, naho abagera kuri 2,60% bakaba ari bo bavuze ko bayisabye.

Ku mwanya wa mbere mu kugaragaramo ruswa haza urwego rw’abikorera, aho ruri ku gipimo cya 13%, mu gihe Ibigo nka REG cyo cyagaragayemo ruswa iri ku rugero rwa 7,80%, ndetse na WASAC ikaba iri ku gipimo cya 7,20%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaruka ku gipimo cy’ingano ya ruswa yatanzwe, aho muri uyu mwaka, hatanzwe ruswa y’amafaranga angana na 17,041,203 RWF.

Muri aya mafaranga yatanzwe nka ruswa, 56% yatanzwe mu nzego z’ibanze, aho yatanzwe cyane muri serivisi zo gusaba ibyangombwa byo kubaka.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko ruswa yatanzwe muri Polisi ingana 18% ari muri ariya yose yatanzwe, aho byari byiganje cyane muri serivisi zo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bugaragaza ko kandi Abacamanza ari bo bakiriye ruswa y’amafaranga menshi, aho mu bakorewe ubu bushakashatsi, bavuze ko bahaye abo muri uru rwego rw’Ubucamanza, miliyoni 1,9 RWF, arimo ibihumbi 600 RWF yishyuwe kugira ngo hihutishwe imanza, ndetse n’ibihumbi 500 RWF yatanzwe mu bashakaga gutsinda imanza, ndetse n’ibihumbi 800 RWF yatanzwe mu kurangiza imanza.

Ikindi hagaragajwe ibigo byagaragayemo izamuka rya ruswa ugereranyije n’uko yari ihagaze umwaka ushize, aho REG iza ku mwanya wa mbere, kuko ruswa ivugwamo yageze kuri 7,80% muri 2024 ivuye kuri 5,80% yariho umwaka ushize wa 2023, naho muri WASAC igera kuri 7,20% mu 2024 ivuye kuri 5,20%.

Transparency International Rwanda kandi ivuga ko muri uyu mwaka, abantu 92% batswe ruswa batabitanzeho amakuru, ku mpamvu zinyuranye, zirimo kwanga kwiteranya, aho iyi mpamvu yatanzwe n’abantu bari ku rugero rwa 24,7%.

Ni mu gihe abagera kuri 19,2% banga gutanga amakuru kuri ruswa, batanga impamvu ya ‘ntibinturukeho’, mu gihe abandi 17,8% baba bumva ko n’iyo bayatanga ntacyo byahindura, mu gihe abagera kuri 16% bo batanze impamvu yo kuba badasobanukiwe urwego baha ayo makuru.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU