Friday, February 14, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Ikigo cy’amashuri cyibwe umuzamu ahita abura

Nyuma y’uko ishuri riherereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro mu kagali ka Munyinya mu mudugudu wa Cyuriro ryibiwe umuzamu akaburirwa irengero, RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekanye uko byagenze.

Amakuru avuga ko abantu bataramenyekana baje kuri iki kigo cya GS Munyinya, bakica grillage y’ahabikwa ibiribwa bakibamo ibintu bitandukanye birimo ibiro 200 by’umuceri, litiro 35 z’amavuta yo guteka, amajerekani 3 yashizemo amavuta, n’umunzani w’umuriro bapimishaga ibiribwa.

Ni amakuru yahererekanyijwe gahoro gahoro mu kigo, kuko ngo bijya kumenyekana, umuzamu ni we wabimenye ku ikubitiro, nawe abibwira umutetsi, nawe waje guha amakuru umwarimu, byaje kugera ku muyobozi w’ikigo nyuma, cyane ko byabaye mu ijoro.

Balthazar Gafuku, umuyobozi w’ikigo cya GS Munyinya, yatangarije UMUSEKE, dukesha iyi nkuru ko mu byibwe harimo amavuta yo guteka, kuko ngo bahise banayamara, gusa bakitabaza ibigo bituranyi bakaba babagurije ayo gutekera abanyeshuri.

Mu gihe inzego zirimo RIB, zatangiye iperereza, Gafuku yavuze ko umuzamu yahise atoroka nyuma y’uko ikigo kibwe, kugeza ubu akaba ataraboneka.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!