Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Polisi y’u Rwanda yasobanuye impamvu yafunze umufana wa Rayon Sports

Umufana wa Rayon Sports wagaragaye ku mukino wayihuje na APR FC kuri uyu wa Gatandatu taliki 07 Ukuboza 2024, yatawe muri yombi azira kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga muri Stade Amahoro.

Ibi Polisi y’u Rwanda yabitangaje ku Cyumweru taliki 08 Ukuboza ibinyujije ku rukuta rwa X, nyuma yo kubazwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga icyo uyu mufana yazize.

Polisi y’u Rwanda yagize iti: “Uyu yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga. Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze.”

Uyu mukino wari wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!