Monday, January 20, 2025
spot_img

Latest Posts

RDC: Intabaza ku ndwara y’amayobera imaze kwica abantu barenga 75

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko hadutse indwara itaramenyekana imaze kwica abantu 79 muri iki gihugu.

Iyi ndwara ifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane, yadutse mu ntara ya Kwango iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa RD Congo.

Minisitiri y’Ubuzima muri Congo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko iyi ndwara yatangiye kugaragara ku wa 10 Ukwakira uyu mwaka, abenshi mu bo imaze kwica bakaba ari abana bafite hejuru y’imyaka 15 y’amavuko.

Abamaze kwandura ni abantu barenga 300, bakaba bagaragaza ibimenyetso birimo nko guhinda umuriro, gupfuna bya buri kanya, kurwara umutwe, kugira ibibazo byo guhumeka, gukorora no kutagira amaraso ahagije mu mubiri.

Magingo aya amatsinda y’abakora ubutabazi yoherejwe ahagaragaye iriya ndwara by’umwihariko mu Karere k’ubuzima ka Panzi, kugira ngo bite ku barwayi ndetse bakore iperereza ku bwoko bw’iyo ndwara.

Umuyobozi wa sosiyeti sivire yo muri kariya gace, Symphorien Manzanza, yabwiye Reuters ko uko ibintu bimeze biteye impungenge kuko umubare w’abanduye ukomeje kwiyongera.

Ati: “Panzi ni akarere k’ubuzima ko mu cyaro, rero hari ikibazo cyo kuhageza imiti.”

Ni mu gihe BBC yabwiwe n’umukozi wo ku rwego rwo hejuru mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS wo ku rwego rw’Afurika ko “bohereje itsinda muri ako karere kitaruye gukusanya ibipimo byo gukoreraho amaperereza muri laboratwari.”

Abo bategetsi basabye abaturage gutuza no kuba maso, gusa bagashishikarira gukaraba intoki bakoresheje isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi, no kwirinda gukora ku mirambo y’abapfuye mu gihe nta muganga uhari.

Depite wo muri ako gace yabwiye Radio Top Congo ko abantu hafi 67 barwaye barapfa hagati y’italiki ya 10-26 Ugushyingo uyu mwaka, kandi ko Ibitaro bya Panzi bidafite imiti ihagije yo guhangana n’iki kiza, ibi bikaba byatumye atanga intabaza.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!