Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Imbonankubone: Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira mu nama i Luanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi bagiye guhurira mu nama igamije gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu Burasirazuba bwa Congo, ku buhuza bwa Angola.

Ikinyamakuru Angop cyo muri Angola cyatangaje ko iyi nama iteganyijwe kubera i Luanda ikazaba ku wa 15 Ukuboza 2024.

Mu mpera z’ukwezi gushize abakuriye ububanyi n’amahanga ku ruhande rw’u Rwanda na Congo bemeje inyandiko y’ibyo inzobere zashyizweho zumvikanye ku bigomba gukorwa mu mugambi w’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda, urimo kurandura umutwe wa FDLR.

Iyo nyandiko izwi nka ‘Experts’ report on the Concept of Operations (CONOPS) yemejwe mu biganiro hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Minisitiri Thérèse Kayikwamba wa Congo bahujwe na mugenzi wabo Téte António wa Angola.

Inyandiko ibiro ntaramakuru Angop, bivuga ko yemejwe n’impande zombi, mu kwezi gushize zari zananiwe kuyumvikanaho, buri ruhande rushinja urundi gushyiraho amananiza.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!