Karongi: Umugabo ufungiwe icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa yahawe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo mu gihe avuga ko ibyabaye yabitewe n’ubusinzi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura rwashimangiye ko hari impamvu zikomeye zituma uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 20 y’amavuko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko dosiye iregwamo uyu mugabo, yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura ku wa 15 Ugushyingo uyu mwaka.
Uyu mugabo uregwa icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umukobwa we, yisobanura avuga ko yabitewe n’ubusinzi.
Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.