Wednesday, December 4, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umwarimu aravugwaho kugerageza kwiyahuza simikombe

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye, bikekwa ko yiyahuye kubera ibibazo yari amaranye iminsi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gahogo, Akagari ka Shyira, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza.

Amakuru agera mu itangazamakuru ni uko umwarimu witwa Hakizimana Jean Paul w’imyaka 38 y’amavuko wigisha kuri Groupe Scolaire Gitovu bikekwa ko yiyahuriye aho yari acumbitse anyoye umuti wa simikombe ariko akaza kujyanwa kwa muganga.

Harindintwari Emmanuel, Umuyobozi w’iri shuri rya G.S Gitovu riherereye mu Murenge wa Busoro, yatangaje ko nawe ibyo kwiyahura k’uriya mwarimu nawe yabyumvise.

Ati: “Ayo makuru nanjye narayumvise ibyisumbuyeho byabazwa kwa muganga aho ari kwitabwaho.”

Hakizimana yaje kwigisha kuri kiriya kigo taliki ya 4 Ugushyingo 2024 avuye kuri G.S Katarara mu Murenge wa Ntyazo i Nyanza, nk’uko abamuzi babivuga.

Imwe mu mpamvu ikekwa yabiteye, ni amakimbirane yari afitanye n’umugore we.

Hakizimana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Busoro kugira ngo yitabweho, ari naho arwariye kuri ubu.

Src: Umuseke

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU